Ake kashobotse!Kanye West we n'umugore bari mumazi abira

Jul 15, 2024 - 13:52
 0
Ake kashobotse!Kanye West we n'umugore bari mumazi abira

Ake kashobotse!Kanye West we n'umugore bari mumazi abira

Jul 15, 2024 - 13:52

Nyuma yo gukora urugendo bajya kuri Restaurant aho bari basohokeye mu Mujyi wa Los Angeles, Bianca Censori n’umugabo we Kanye West basabiwe igihano cyo kutazongera kugira Restaurant binjiramo.

Nk’uko twabibagejejeho mu nkuru yacu yabanje, Bianca w’imyaka 29 yari yambaye isutiye gusa nayo ituzuye hasi yambaye hafi ya ntayo. Ibi byatumye benshi bibaza ubuzima babayemo dore ko hari hadaciye igihe bongeye kugaragara mu bwambure.

Nyuma y’ibi ba nyiri Restaurant zitandukanye bahamije ko bagiye guca burundu Kanye West n’umugore we , muri Restaurant zabo by’umwihariko no gukandagira ku muryango wayo. 

Umwe yagize ati:”Niba ndi nyiri Restaurant aho bakwiriye kwinjira, nzababwira ko kubwo kubaha abakiriya banjye batemerewe kwinjira”. 

Undi yagize ati:”Ntibishoboka ko nabemerera kwinjira muri Restaurant yanjye. Ntabwo byemewe rwose kuko si imico myiza yo kwereka abana bato. Ese ubundi bafite ibihe bibazo.

Kuki Restaurant yemera kwakira abantu bambaye kuriya ? Kabone n’ubwo haba hari amabwiriza ajyanye n’impeshyi ikaba ari iduka, ntabwo nakwemera ko binjira rwose. Ibi birakabije”.

Benshi bemeza ko Bianca Censori n’umugabo we Kanye West bakwiriye guhindura imigendere kuko ngo bari bakwangiza umuco by’umwihariko ubuzima bw’abana. 

Ati:”Nta nyiri Kabari cyangwa Restaurant wiyubashye wakwemera imico nk’iriya ngo imwinjirane. Aha njye nabasaba kwishyura Restaurant yose ikaba iyabo”.

Bianca yamenyekanye cyane kubera uburyo yambara agamije kubahisha Satani , mu gihe umugabo we asanzwe ari umuhanzi , umucuruzi n’umushoramari ndetse akaba yari umugabo wa Kim Kardashian wamamaye mu Mideri muri Amerika. 

Kanye West ushinjwa kwambika Bianca , yagiye avugwaho kwambika nabi Kim Kardashian cyakora agashyiramo ku mwubaha nk’umuhanzi akambara neza gusa abazi urugo rwa Ye rwa mbere bavuga ko bifitanye isano.

Kim Kardashian yasabye gatanya muri 2021 mbere y’uko bagira ibirori byo kwizihiza imyaka 7 babana. 

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062