Afurika y’Epfo yasabye ibihugu byose guhagarika inkunga biha Israel

Feb 1, 2024 - 18:42
 0
Afurika y’Epfo yasabye ibihugu byose guhagarika inkunga biha Israel

Afurika y’Epfo yasabye ibihugu byose guhagarika inkunga biha Israel

Feb 1, 2024 - 18:42

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yasabye ibihugu byose guhagarika inkunga biha Israel mu rwego rwo kuyishyiraho igitutu kugira ngo ihagarike intambara mu ntara ya Gaza.

Ingabo za Israel ziri mu bikorwa byo guhiga abarwanyi b’umutwe wa Hamas nyuma y’aho bagabye igitero muri iki gihugu tariki ya 7 Ukwakira 2023, cyahitanye abantu 1200.

Ni ibikorwa binengwa n’ibihugu bimwe na bimwe hashingiwe ku kuba byarasenye ibikorwaremezo muri Gaza, bishyira ubuzima bw’abasivili mu kaga kugeza aho bamwe muri bo babuze iby’ibanze bikenerwa mu buzima birimo amazi n’ibiribwa.

Afurika y’Epfo yashingiye ku byangirikiye muri Gaza n’ubuzima bw’abatuye muri iyi ntara buhagaze nabi, irega Israel mu rukiko rw’Umuryango w’Abimbuye, ICJ, isaba ko iki gihugu cyategekwa guhagarika intambara.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Naledi Pandor, ashingiye ku cyemezo cya ICJ cyo ku wa 26 Mutarama 2024 gisaba Israel kwirinda ibikorwa bigize jenoside muri Gaza, yahamije ko ibibera muri Gaza ari jenoside.

Pandor mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 31 Mutarama, yagize ati “Ntekereza ko iki cyemezo kigaragaza neza ko jenoside iri gukorerwa Abanya-Palestine muri Gaza.”

Uyu muyobozi yatangaje ko iyi ntambara igomba guhagarara kandi ko kugira ngo bishoboke, bisaba ko ibihugu byose bihagarika inkunga biha Israel kugeza icitse intege.

Ati “Uyu mwanzuro ushyira kuri bihugu byose inshingano yo guhagarikira Israel inkunga y’amafaranga n’ubufasha ku bikorwa by’ingabo za Israel; byo urukiko rwagaragaje ko bigize jenoside.”

Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza igaragaza ko abantu bakabakaba 27.000 bamaze kwicirwa muri iyi ntara. Umuryango w’Abibumbye wo uremeza ko abagera kuri 85% bavanywe mu byabo n’iyi ntambara.

Pandor arasaba ko Israel ihagarikirwa inkunga zose
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268