Afurika y’Epfo: Hatangajwe umubare w’abahitanywe n’imyuzure yari ifite ubukana

Jun 4, 2024 - 18:44
 0
Afurika y’Epfo: Hatangajwe umubare w’abahitanywe n’imyuzure yari ifite ubukana

Afurika y’Epfo: Hatangajwe umubare w’abahitanywe n’imyuzure yari ifite ubukana

Jun 4, 2024 - 18:44

Guverinoma ya Afurika y’Epfo, yatangaje ko imyuzure iherutse kwibasira bimwe mu bice by’iki Gihugu, yahitanye ubuzima bw’abantu 12, mu gihe ababarirwa mu bihumbi bavuye mu byabo.

Inzego z’ubuyobozi kandi zatangaje ko imyuzure yibasiye ibice by’uburasirazuba bw’Intara ya Cape, yishe abantu icyenda bo muri ibi bice, mu gihe abandi babarirwa mu bihumbi bakuwe mu byabo aho bari batuye ku cyambu cya Nelson Mandela Bay.

Guverinoma kandi, yatangaje ko mu mujyi wa Durban uherereye mu Ntara ya KwaZulu-Natal, abantu batanu baburiye ubuzima mu mpanuka mu myuzure yibasiye ahazwi nka Metro.

Uyu mujyi wa Durban n’ibice biwukikije bikunze kwibasirwa n’imyuzure idasanzwe, ariko mu mateka yawo umwuzure wahateye muri 2022 ugahitana abantu 400, ni wo ufatwa nk’uwahabaye mubi cyane, dore ko byanasabye amamiliyoni y’amadolari yo gusana ibyangiritse icyo gihe.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268