Abayisilamu basobanuriwe igihe bazizihirizaho EID AL ADHA

Jun 13, 2024 - 08:13
 0
Abayisilamu basobanuriwe igihe bazizihirizaho EID AL ADHA

Abayisilamu basobanuriwe igihe bazizihirizaho EID AL ADHA

Jun 13, 2024 - 08:13

Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 kamena 2024, Nibwo Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, RMC, bwatangaje ko ku Cyumweru tariki 16 kamena 2024, abayisilamu bazizihiza umunsi mukuru w’Igitambo uzwi nka EID AL ADHA.

Aya makuru yamenyekanye ubwo RMC yasohoraga itangazo binyuze ku rubuga rwa X, aho yasobanuye ko isengesho ry’uwo munsi ku rwego rw’igihugu rizabera kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo guhera saa kumi n’ebyiri z’igitondo nyuma y'umunsi wo gusiba uzwi nka Arafat usanzwe ubanziriza Umunsi mukuru w’Igitambo uzaba kuwa Gatandatu tariki 15 Kamena 2024.
Uyu munsi uzwi ku zina rya Ilayidi, ubanzirizwa n’isengesho rikurikirwa n’igikorwa cyo kubaga amatungo atangwamo ibitambo, agahabwa abatishoboye.
Mu bikorwa biranga Abayisilamu ku munsi w’Igitambo harimo n’iby’urukundo nko gufasha abatishoboye. Isengesho ryo kuri uwo munsi rigomba gukorwa kare mu gitondo izuba rikirasa kandi rigahuriza hamwe abantu benshi.
Eidil-Ad’ha yizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama.
Gutamba ni inkingi ya gatatu mu zigize ukwemera kwa Islam ndetse ku munsi wa Eid Al Adha.
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268