Abatuye mu karere ka Rusizi batewe impungenge n’imvubu zibangiriza imyaka zikica n’abaturage

Mar 11, 2024 - 09:00
 0
Abatuye mu karere ka Rusizi batewe impungenge n’imvubu zibangiriza imyaka zikica n’abaturage

Abatuye mu karere ka Rusizi batewe impungenge n’imvubu zibangiriza imyaka zikica n’abaturage

Mar 11, 2024 - 09:00

Abatuye mu Murenge wa Bugarama bavuga ko batewe impungenge n'imvubu zibonera imyaka ndetse imwe murizo ku wa Gatanu yariye umuturage arapfa.

Ibi abaturage bo mu Murenge wa Bugarama babisabye  ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024,ubwo hashyingurwaga umuturage wariwe n'imvubu kuwa Gatanu tariki ya 8 Werurwe .

Umuturage Habimana Jalibu umugabo w'imyaka 41 yariwe n'imvubu ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu  ubwo yari avuye mu murima we ajyanwa kwa muganga apfa ageze  mu ishyamba rya Nyungwe ubwo bamujyanaga   ku bitaro bya Kaminuza i Butare  dore ko yagejejwe ku bitaro bya Guhungwe bamwohereza i Huye kuvurizwayo .

Abaturage bahinga hafi ya Rusizi na Ruhwa  bagaragaza ko  kibazo cy'imvubu zibangiriza kimaze igihe kuko bahinga  ntibasarure nk'uko babitangarije BTN Tv  dore ko hari  undi mwana zakomerekeje mu mwaka wa 2020.

Abaturage bavuga ko mu batanze amakuru mu nzego z'ibanze bagaragaza ko Izo  imvubu zibonera ndetse zishobora no guhitana  n'ubuzima bwabo  .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bugarama, Nsengiyumva Vincent de Paul, avuga ko bari kuvugana na RDB kuri iki kibazo, agatanga inama ku baturage mu gihe hataraboneka igisubizo kirambye zo gukomeza kwirinda.

Umugezi wa Ruhwa na Rusizi biravugwa ko harimo n'ingona nazo zishobora kwica abaturage bahinga hafi yayo.

N. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 788 989 270