Abatuye mu karere ka Rusizi batewe impungenge n’imvubu zibangiriza imyaka zikica n’abaturage
Abatuye mu karere ka Rusizi batewe impungenge n’imvubu zibangiriza imyaka zikica n’abaturage
Abatuye mu Murenge wa Bugarama bavuga ko batewe impungenge n'imvubu zibonera imyaka ndetse imwe murizo ku wa Gatanu yariye umuturage arapfa.
Ibi abaturage bo mu Murenge wa Bugarama babisabye ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024,ubwo hashyingurwaga umuturage wariwe n'imvubu kuwa Gatanu tariki ya 8 Werurwe .
Umuturage Habimana Jalibu umugabo w'imyaka 41 yariwe n'imvubu ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu ubwo yari avuye mu murima we ajyanwa kwa muganga apfa ageze mu ishyamba rya Nyungwe ubwo bamujyanaga ku bitaro bya Kaminuza i Butare dore ko yagejejwe ku bitaro bya Guhungwe bamwohereza i Huye kuvurizwayo .
Abaturage bahinga hafi ya Rusizi na Ruhwa bagaragaza ko kibazo cy'imvubu zibangiriza kimaze igihe kuko bahinga ntibasarure nk'uko babitangarije BTN Tv dore ko hari undi mwana zakomerekeje mu mwaka wa 2020.
Abaturage bavuga ko mu batanze amakuru mu nzego z'ibanze bagaragaza ko Izo imvubu zibonera ndetse zishobora no guhitana n'ubuzima bwabo .
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bugarama, Nsengiyumva Vincent de Paul, avuga ko bari kuvugana na RDB kuri iki kibazo, agatanga inama ku baturage mu gihe hataraboneka igisubizo kirambye zo gukomeza kwirinda.
Umugezi wa Ruhwa na Rusizi biravugwa ko harimo n'ingona nazo zishobora kwica abaturage bahinga hafi yayo.