Abasirikare b’u Burundi bafashwe na M23 bahishuye uburyo bajyanwa muri Congo butari buzwi

May 30, 2024 - 14:06
 0
Abasirikare b’u Burundi bafashwe na M23 bahishuye uburyo bajyanwa muri Congo butari buzwi

Abasirikare b’u Burundi bafashwe na M23 bahishuye uburyo bajyanwa muri Congo butari buzwi

May 30, 2024 - 14:06

Bamwe mu basirikare b’u Burundi bafatiwe ku rugamba ruhanganishije FARDC na M23, bavuga ko bajyanwa batazi aho bagiye ndetse ko hari n’ababa batabishaka, bakajyanwa mu buryo bwa rwihishwa bakisanga bageze mu mashyamba ya Congo.

Babitangaje mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru Mutesi Scovia ukorera YouTube Channel ‘Mama Urwagasabo’, wasuye ibice bimwe byafashwe na M23.

Mu kiganiro uyu munyamakuru yagiranye na zimwe mu mfungwa z’intambara zafatiwe ku rugamba ruhanganishije M23 na FARDC irwana ifatanyije n’umutwe wa FDRL, Ingabo z’u Burundi n’iza SADC, bamwe mu basirikare b’u Burundi, bamubwiye byinshi ku buryo bafashwe, n’uko boherezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uwitwa Adjudant Chef Nyandwi Chrysostome uvuka muri Komini ya Ngozi mu Ntara ya Ngozi, usanzwe abarizwa muri Batayo ya 322, avuga ko we na bagenzi be bajyanye muri Congo, bahageze tariki 03 Gashyantare uyu mwaka wa 2024, akaba yarafashwe tariki 03 z’uku kwezi kwa Gicurasi.

Adjudant Chef Nyandwi uvuga ko binjiye muri Congo banyuze i Goma, bagahita bafata ubwato bwabanyujije mu Kiyaga cya Kivu, yavuze ko ubwo bahagurukaga mu Gihugu cyabo cy’u Burundi, nta makuru bari bababwiye.

Ati “Nta kintu na kimwe batubwiye, baratubwiraga bati ‘mission muzayimenyera aho mugiye’. Hanyuma mu gisirikare ni ugukurikiza amabwiriza, twabonye haza Cargo [indege] y’i Congo twurira indege, tumaze kugera hano muri Congo, baratubwira bati ‘mission yanyu ni ukurwana na M23’.”

Mugenzi we Adjudant Ndikumana Felix we uvuka muri Komini Byanda mu Ntara ya Bururi, yageze muri Congo tariki 03 Gashyantare 2024, aza gufatwa na we tariki 03 Gicurasi 2024.

Adjudant Ndikumana avuga ko batayo yabo ijya koherezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na bo babanje kubihishwa.

Ati “Benshi ntibashakaga kuza, natwe barabiduhishe n’umunsi wo kuza twabimenye nko mu masaaha ya saa sita, twurira indege nka saa kumi zo ku mugoroba. N’umwanya wo gusezera ntiwabonetse. Niba ari nk’umuryango wawe wawubwiraga kuri telefone.”

Aba basirikare b’u Burundi bavuga ko ikibabaza ari ukuba Leta y’Igihugu cyabo itemera ko abasirikare bayo bari kuri uru rugamba, ikabatera umugongo kandi ari yo yabohereje, bagasaba ko Imiryango mpuzamahanga yabyinjiramo kugira ngo babone uko basubira mu Gihugu cyabo.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268