Abasirikare b’u Bubiligi bazengerejwe n’umubyibuho

Apr 5, 2024 - 10:15
 0
Abasirikare b’u Bubiligi bazengerejwe n’umubyibuho

Abasirikare b’u Bubiligi bazengerejwe n’umubyibuho

Apr 5, 2024 - 10:15

Raporo y’umwaka wa 2023 yagaragaje ko byibuze umwe mu basirikare babiri b’u Bubiligi afite ikibazo cy’umubyibuho ukabije, hakaba hatangiye gushyirwaho gahunda zigamije gufasha mu kugabanya icyo kibazo ndetse no kugikumira ku bo kitarageraho.

La Dernière Heure yagaragaje ko muri rusange 46% by’abasirikare bose bafite ibibazo by’umubyibuho ukabije (barimo 37% bafite icyo kibazo ku kigero kiringaniye na 9% bagifite ku kigero gikabije). Ni mu gihe 7% bari munsi y’umurongo utukura naho 47% akaba ari bo bafite ibiro bikwiriye.

Minisitiri w’Ingabo w’icyo gihugu, Ludivine Dedonder, yatangaje ko icyo kibazo cy’umubyibuho ukabije ari ikibazo rusange kidakwiye kwitwa icy’abasirikare gusa, avuga ko hashyizweho ingamba zo guhangana nacyo.

Yagize ati “Abibasiwe cyane ni abafite kuva ku myaka 40 kuzamura, cyane abakora mu mashami atuma bahora bicaye cyane,”

“Ubuzima bwiza bw’abasirikare ni ubwo kubungwabungwa, bitabaye ibyo ntibabasha kuzuza inshingano zabo mu gihe umubiri waba utababaniye. Ku bijyanye n’umubyibuho ukabije, igisirikare cyashyizeho gahunda yo guhangana na byo zirimo gukoresha imiti isanzwe, hiyongeraho imyitozo ngororamubiri, ndetse n’inama mu mirire kugira ngo bafashwe kugera ku kigero gikwiriye.”

Minisitiri Dedonder kandi yavuze igisirikare kandi cyiyemeje gutanga inama n’amahugurwa ajyanye n’uburyo bwo kwirinda umubyibuho ukabije, zibanda mu gutoza umubiri n’ubwonko guhangana n’icyo kibazo.

Byibuze umusirikare umwe muri babiri mu Bubiligi afite ikibazo cy'imirire mibi
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268