Abarimu b’Ikinyarwanda batangiye guhugurwa ngo kirusheho guhabwa umwihariko mu mashuri

Feb 11, 2024 - 13:31
 0
Abarimu b’Ikinyarwanda batangiye guhugurwa ngo kirusheho guhabwa umwihariko mu mashuri

Abarimu b’Ikinyarwanda batangiye guhugurwa ngo kirusheho guhabwa umwihariko mu mashuri

Feb 11, 2024 - 13:31

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) ku bufatanye n’Umushinga USAID -Tunoze Gusoma cyatanze impamyabushobozi ku barimu bigisha mu bigo nderabarezi barangije inyigisho zo gukarishya ubumenyi mubyo kwigisha gusoma no kwandika neza Ikinyarwanda mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza.

Ni umuhango wabaye itariki 9 Gashyantare 2024.

Abahawe impamyabushobozi ni abarimu 42 bigisha mu bigo nderabarezi (TTCs) basoje nyigisho ziswe ’Umusingi wo gusoma no kwandika mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, zatangiye kuva muri muri Mata 2022 zisozwa mu Ukuboza 2023.

Harimo 34 bahawe izo kurangiza neza inyigisho zose zari ziteganyijwe ndetse n’imikoro yose mu gihe abandi umunani bahawe z’ubwitabire gusa kuko batabashize gusohoza neza amasomo yose bahawe bafite amanota ari hejuru ya 80%.

Izi nyigisho zatanzwe mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubushobozi bw’abarimu bigisha kwigisha Ikinyarwanda, kugira ngo barusheho gukora neza neza.

Muyombano Bertin ufite ubunaribonye bw’imyaka 12 yigisha Ikinyarwanda yavuze ko ibyo yahuguwe agiye kubyifashisha yongera ireme ry’ibyo yigisha abanyeshuri.

Ati “Izi nyigisho twahawe zizadufasha cyane kuko hari ibyo twari tuzi twongereyemo ubumenyi bwo kubikoresha ndetse n’ibishyashya. Twize inkingi eshanu zo kwigisha gusoma ndetse hakiyongeraho n’inkingi yo kwandika n’iy’uririmi-mvugo. Bizadufasha cyane nk’abarimu bigisha abazigisha abanyeshuri bazajya kubishyira mu bikorwa mu bana bato".

Shyirambere Mark na we yagize ati "Muri izi nyigisho hari imikoro twagiye dukora ndetse tujya no kwigisha mu mashuri abanza kandi dukora n’ubushakashati ku bana bari munsi y’imyaka icyenda. Ubu bumenyi tuzagenda tubufashisha abandi tugende twungurana ibitekerezo ku myigishirize inoze y’Ikinyarwanda.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere ry’Abarimu mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Mugenzi Ntawukuriryayo Léon, yavuze ko inyigisho abarimu basoje zifasha kubaka ubushobozi bwabo bahereye mu nderabarezi kugira ngo bigere ku banyeshuri.

Ati "Iyo dutegura umwarimu w’ejo inderabarezi tuzigereranya n’ubuhumbikiro. Tuba dutegura ba barimu beza b’Ikinyarwanda bahugura abandi barimu cyangwa abanyeshuri bazaba abarimu ejo, bikagera ku mashuri menshi. Ni urugendo rutangirira mu mashuri nderabarezi bikagenda bigera ku mashuri yose yo mu Rwanda".

Uyu muyobozi yongeyeho ko iyi ari gahunda ikomeza yo guhugura n’abarimu bigisha izindi ndimi n’andi masomo mu bindi byiciro by’amashuri , hagamijwe kubaka ubushobozi bwa mu myigishirize.

Ni umuhango witabiriwe n'inzego zinyuranye zifite aho zihuriye n'uburezi
Catherine Honeyman, umukozi muri USAID ni umwe mu bitabiriye
Abarimu bitabiriye bahawe ibyemezo by'ishimwe
Dr Vicent Mutembeya Mugisha, Umuyobozi w'umushinga USAID- Tunoze Gusoma mu Rwanda
Abarimu 42 bigisha mu bigo nderabarezi (TTCs) basoje nyigisho ku musingi wo gusoma no kwandika mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bahawe impamyabushobozi
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268