Abanyarwanda babiri bafungiwe muri Uganda bakekwaho kwica shebuja

Jun 4, 2024 - 12:15
 0
Abanyarwanda babiri bafungiwe muri Uganda bakekwaho kwica shebuja

Abanyarwanda babiri bafungiwe muri Uganda bakekwaho kwica shebuja

Jun 4, 2024 - 12:15

Polisi ya Uganda yataye muri yombi abanyarwanda babiri aribo Kwizera Désiré n’umugore we Uwingabire Kwizera bakoraga akazi ko mu rugo i Kabale muri Uganda bakekwaho kwica uwari shebuja wabo.

Biravuga ko Uwingabire na Kwizera biyemerera ko ari bo bishe uwari umukoresha wabo Geofrey Twinomujuni Ntegyire, babikora kuwa Gatanu tariki 31 Gicurasi, bakavuga ko bamwishe bakoresheje inyundo.

Mu ibazwa ryabo, abakekwaho ubwicanyi bavuze ko icyatumye bamwica ari uko yabahozaga ku nkeke abatuka.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda muri Kisoro, Elly Maate, yabwiye ikinyamakuru the Daily Monitor ko Kwizera na Uwingabire bafatiwe ku mupaka wa Bunagana bashaka gutoroka.

Elly Maate yakomeje avuga ko nyuma yo kwica umukoresha wabo, Kwizera n’umugore we bibye igare, ipasi na radiyo byari mu rugo rwa nyakwigendera.

Abakekwaho ubwicanyi (Kwizera Désiré na Uwingabire Kwizera) ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya police ya Kabale, aho bategereje kuzashyikirizwa ubutabera mu minsi ya vuba.

N. Epaphrodite I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 736 426 472