Abantu umunani bapfuye,abandi bagera kuri 25 barakomereka mu mpanuka ya gari ya moshi

Jun 17, 2024 - 17:35
 0
Abantu umunani bapfuye,abandi bagera kuri 25 barakomereka mu mpanuka ya gari ya moshi

Abantu umunani bapfuye,abandi bagera kuri 25 barakomereka mu mpanuka ya gari ya moshi

Jun 17, 2024 - 17:35

Abantu umunani bapfuye,abandi bagera kuri 25 barakomereka mu mpanuka ya gari ya moshi yabereye mu burasirazuba bw’Ubuhinde.

Iyi mpanuka yabaye igihe gari ya moshi y’ibicuruzwa yagongaga gari ya moshi itwara abagenzi, Express ya Kanchenjungha, mu gace ka New Jalpaiguri mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki 17 Kamena 2024.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi mpanuka ariko abayobozi bavuga ko hazakorwa iperereza rirambuye.Abayobozi bavuga ko ambilansi n’itsinda rishinzwe gukumira ibiza byoherejwe aho hantu habereye impanuka mu rwego rwo gutabara.

Umukozi wa gari ya moshi Sabyasachi De , yabwiye abanyamakuru ati: "Turagerageza kurangiza ibikorwa by’ubutabazi vuba bishoboka."

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Ashwini Vaishnaw, yatangaje ko itsinda ry’abatabazi ryatangiye gukorana n’abayobozi ba gari ya moshi kugira ngo bakore ibikorwa byo gutabara kandi abakomeretse bakajyanwa mu bitaro. 

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062