Abakoresha Facebook bari kubyinira kuru koma nyuma yuko bahawe uburyo bwo kwiyinjirizaho amafaranga

Jun 29, 2024 - 15:27
 0
Abakoresha Facebook bari kubyinira kuru koma nyuma yuko bahawe uburyo bwo kwiyinjirizaho amafaranga

Abakoresha Facebook bari kubyinira kuru koma nyuma yuko bahawe uburyo bwo kwiyinjirizaho amafaranga

Jun 29, 2024 - 15:27

Muri Nigeria ni hamwe mu ho ushobora gukoresha Facebook ikaguha amafaranga binyuze mu kizwi nka ‘Monetization’. Ubu buryo babuhawe kuri uyu wa 27 Kamena 2024, ubwo ba bonaga ko kuri Facebook Monetization yabo hashyizwe akarango kemeza (Ticked).

Gukorera amafaranga kuri Facebook binyuze mu buryo bwa Monetization, binyura mu nzira zigoye kuri bamwe bitewe n’amabwiriza ababishaka bahabwa ‘Creteria’.

Mu bihugu bimwe na bimwe, Kompanyi ya Meta ifite Facebook, yashyizeho uburyo bwo kwinjiza amafaranga ndetse benshi batunzwe nabwo.

Ese ni gute wamenya ko wemerewe gukorera amafaranga kuri Facebook account yawe ?

1.Ugomba kuba ufite Facebook account cyangwa Facebook page usanzwe ushyiraho ibintu bitandukanye (Content) ariko bikaba ari umwihariko.

2.Ujya kuri Meta Business Suite account

3.Ugahitamo account ushaka kurebera

4.Agakanda kuri ‘Monetization’ cyangwa ukabanza guca kuri ‘All tools’ , ugahitamo Monetization.

Umuntu ushaka amafaranga ya Meta Business, agomba kuba :

1.Akora amashusho ye bwite

2.Guhindura ayo mashusho mu gihe atari aye.

3.Kuyasobanura neza.

Facebook ibuzanya gukoresha amashusho cyangwa amafoto y’urukozasoni ahohotera, y’ibiyobyabwenge n’ibindi.

Mu Rwanda ntabwo ubu buryo bwari bwahagera n’ubwo hari abahagurutse bagakora amashusho cyangwa amafoto byabo bwite. 

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062