Abagore: Dore ibintu bizakwereka ko umugabo wawe aguca inyuma

Dec 10, 2023 - 19:51
 0
Abagore: Dore ibintu  bizakwereka ko umugabo wawe aguca inyuma

Abagore: Dore ibintu bizakwereka ko umugabo wawe aguca inyuma

Dec 10, 2023 - 19:51

Mu buzima bw’ikiremwa muntu habamo ikintu cyo kwifuza no kutanyurwa aho usanga akenshi iyo ngeso igirwa n’abagabo mu kwifuza abagore b’abandi kandi bafite ababo. Kuri uyu munsi rero mwebwe bagore twabateguriye bimwe mu bintu by’ingenzi bizakwereka ko umugabo wawe aguca inyuma ntagushidikanya.

1. Kwiherera akavugira kuri Telephone

Mu bisanzwe, mugenzi wawe iyo yitaba Telephone aba agomba kuba iruhande rwawe kandi nta rwikekwe afite kuko wenda aba apanga n’abandi ibyubaka cyangwa se izindi gahunda zisanzwe. Ariko niba umaze kubona ko buri gihe iyo hari umuntu umuhamagaye agahita ajya kure yawe ujye umenya ko aba ari umukobwa bashobora kuba bakundana.

2.Ava ku kazi atinze yanaza akaza yiryamira

Umugabo wawe yahinduye igihe yari asanzwe atahiraho none biranze bibaye nk’umuco. Uzamufate umusobanuze impamvu akenshi azakubwira ko azaba yahuye n’akazi kenshi ariko burya aba akubeshya kuko iyo aba ari akazi kenshi aba yarabikubwiye mbere yuko wowe ubimubaza.

3.Yanga kuvuga menshi iyo muri kumwe

Akenshi amagambo mwajyaga muganira cyangwa ugusabana mwajyaga mugirana arabigabanura noneho mwaba muri kumwe ukabona ko adashaka kuvugana nawe amagambo menshi ,ahubwo wana mubaza akagusubizanya inabi nk’aho hari ikintu mwapfuye kandi ntacyo mwapfuye.

4.Ntaba agishaka gukora imishinga y’urugo

Mu bigaragara ntaba acyikwitayeho niyo ageze mu rugo rero ntaba agishaka gupanga imishinga y’urugo kuko ahubwo aba ari gupanga ibikaze kuri uwo bari kumwe.

Ibi rero uba ugomba kubimubaza ukamenya impamvu atagipanga imishinga y’urugo ntubwo atabura ibyo akubeshyabeshya ariko bizagaragara cyane mu kugusobanurira aho uzasanga adashaka kuvugana nawe byinshi.

5.Ntaba agishaka gusangira nawe ibyishimo

Nk’iyo yakundaga kugusohokana ntiyongera kubikora nkuko yabikoraga , niyo yabikora abikora nka rimwe mu mwaka kugirango akwikize, nyamara buri weekend ntabe ari ahongaho mu rugo, yanaza akakubwira ko hari ahantu yari yagiye muri gahunda zisanzwe z’akazi

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461