Ababyeyi bishe umunyeshuri w’imyaka 16 basanze arikwiha akabyizi k'umukobwa wabo

Jun 8, 2024 - 16:25
 0
Ababyeyi bishe umunyeshuri w’imyaka 16 basanze arikwiha akabyizi k'umukobwa wabo

Ababyeyi bishe umunyeshuri w’imyaka 16 basanze arikwiha akabyizi k'umukobwa wabo

Jun 8, 2024 - 16:25

Polisi yo muri Arua iri guhigisha uruhindu abagizi umuryango w’umukobwa utatangajwe amazina bishe umunyeshuri w’imyaka 16 bamushinja kuryamana n’umukobwa wabo.

Richard Waiswa, ufite imyaka 16, utuye mu kagari ka Nyayi, Kati Ward, Ayivu West Division, Umujyi wa Arua yishwe azira kuryamana n’umukobwa w’umunyeshuri mugenzi we. 

Bivugwa ko nyakwigendera yafatiwe mu gikorwa (gukora imibonano mpuzabitsina) n’uwo mukobwa.

Abagize umuryango w’uyu mukobwa basanze uyu musore aryamanye n’umwana wabo maze bahita bamutwika ndetse bamukata inshuro nyinshi ku mutwe bimuviramo gupfa.

Nyuma y’uko bamaze kwica uyu musore, umurambo we bahise bajya kuwujugunya mu gishanga cya Oziava nk’uko byatangajwe na Josephine Angucia, umuvugizi wa polisi mu gace ka West Nile. 

Uyu muvugizi akomeza avuga ko dosiye y’ubwicanyi yanditswe kandi iperereza kuri iki kibazo ryatangiye mu gihe umurambo waje gushyikirizwa bene wo kugira ngo bawushyingure.

Angucia avuga ko abakekwaho icyaha batari bafatwa kandi hakaba hashyizweho ingufu kugira ngo batabwe muri yombi. 

Yasabye abaturage muri rusange gutanga amakuru kuri polisi mu gihe bamenye ibibazo nk’ibi. 

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062