Aba Rayon: Dore gahunda yo kugura umukinnyi w'igihangange uko ihagaze

Jun 21, 2024 - 17:11
 0
Aba Rayon: Dore gahunda yo kugura umukinnyi w'igihangange uko ihagaze

Aba Rayon: Dore gahunda yo kugura umukinnyi w'igihangange uko ihagaze

Jun 21, 2024 - 17:11

Ikipe ya Rayon Sports imaze gukusanya agera kuri 3,600,000 Frw muri gahunda yiswe "Ubururu bwacu, Agaciro kacu" igamije kugura uwari Kapiteni wayo Muhire Kevin wasoje amasezerano.

Tariki 18 Kamena 2024 nibwo Gikundiro yatangije gahunda yiswe "Ubururu bwacu, Agaciro kacu" ishyirwaho mu rwego rwo kugira ngo abafana b’iyi kipe bigurire umukinnyi nk’uko basanzwe babikora.

Kuri iyi nshuro aba bafana basabwe kuzuza miliyoni 40 Frw zo kugura Kapiteni Muhire Kevin wasoje amasezerano ye bityo bakaba bifuza kuyamwongerera.

Muri iyi gahunda hashyizweho uburyo bwo gutanga amafaranga binyuze kuri Mobile Money ahamaze gukusanywa agera kuri 3,600,000 Frw.

Icyakora nyuma y’ubu buryo, amafaranga azaba yabonetse azongerwaho ayakusanyijwe n’amatsinda y’abafana (Fan Clubs) niba yuzuye bagure ‘umwana w’ikipe’ nk’uko bakunze ku mwita.

Muhire Kevin yageze muri Gikundiro mu 2015 avuye mu Isonga. Uyu mukinnyi niyo avuye mu makipe yo hanze asubira muri iyi kipe.

Abafana ba Rayon Sports bamaze kugira umuco kwigurira umukinnyi buri mwaka kuko niko byagenze kuri Ciza Hussein ubwo yavaga muri Mukura mu 2019 ndetse Joackiam Ojera baguze mu mwaka ushize w’imikino.

Kugeza ubu, Rayon Sports nta mukinnyi irabasha kugura kuri iri soko kubera ikibazo cy’amafaranga cyane ko abaterankunga bayo batandukanye batarayatanga.

Agera kuri 3,600,000 Frw amaze gukusanywa mu kongerera amasezerano Muhire Kevin
Muhire Kevin ni umwe mu bakinnyi bakundwa n'abafana ba Rayon Sports cyane
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268