Ese utekeraza iki ? kuri Iradukunda Bertrand wasezeye ruhago ? yavuze ibyamubabaje n’ibyo yishimira

Dec 1, 2023 - 23:53
 0
Ese utekeraza iki ? kuri Iradukunda Bertrand wasezeye ruhago ? yavuze ibyamubabaje n’ibyo yishimira

Ese utekeraza iki ? kuri Iradukunda Bertrand wasezeye ruhago ? yavuze ibyamubabaje n’ibyo yishimira

Dec 1, 2023 - 23:53

Nyuma y’imyaka 14 atangiye urugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza ni bwo yatangaje ko yasezeye gukina umupira w’amaguru.

Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Iradukunda Jean Bertrand yavuze ko ikintu cya musimishije cyane hari muri 2009 ubwo yatangazwaga mu bakinnyi 29 batsindiye kujya mu irerero rya APR FC, ni ho yahise yumva ko inzozi zibaye impamo.

Ati “Umupira w’amaguru ni urugendo rurerure buri muntu ahurira n’ibintu byinshi, mu by’ukuri ikintu cyanshimishije bwa mbere ni umunsi bantangazaga ko ninjiye mu Irerero rya APR FC hari muri 2009 ndabyibuka twari muri Stade Regional ibyo ni byo byishimo bya mbere nagize muri ruhago, aho ni ho amateka yanjye yahindukiye ni bwo nakurikiye umwuga nakunze kuva nkiri muto.”

Yakomeje kandi avuga ko yishimira kuba yaragize amahirwe yo gukinira ikipe y’igihugu Amavubi kandi ibyiciro byose no kuba umupira w’amaguru yarawukuyemo umuryango.

Ati “Ikindi ni uko nagize amahirwe yo gukina mu ikipe y’igihugu nta rwego na rumwe nsimbutse, nahereye mu batarengeje imyaka 12, nkinira abatarengeje imyaka 20, njya mu batarengeje imyaka 23, nkinira n’ikipe y’iihugu nkuru. Inkindi nshimira Imana ko nakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, natojwe n’abatoza beza bagiye bangeza kuri byinshi bazamuye urwego rw’imikinire yanjye ndetse nakinanye n’abakinnyi benshi beza bazi gukina, bamwe twahujwe n’akazi ariko baje kuba umuryango.”

Agaruka ku mbogamizi yahuye na zo, yavuze ko ari nyinshi rimwe na rimwe iyo azibutse umutima umurya, gusa kimwe mu bintu byamuzengereje ari imvune yagiye ahura na zo.

Ati “Mu by’ukuri imbogamizi nahuye na zo, ni imbogamizi nyinshi zitandukanye rimwe na rimwe iyo umuntu azibutse yumva umutima umuriye, akumva ikiniga kimufashe, umupira w’amaguru ni umukino w’amarangamutima, uratsinda, ugatsindwa ndetse ukananganya. Rimwe na rimwe kwakira ko watsinzwe biragora ndetse no kunganya.”

“Tuvuye muri ibyo ku giti cyanjye nahuye n’imbogamizi zo kuvunika, nagize imvune nyinshi zitandukanye abazi iby’umupira w’amaguru barabizi, navunitse amavi, navunitse utugombambari, mvunika umugongo, impanuka zo mu kibuga ariko imbogamizi ya mbere nahuye na yo ni iyo kuvunika.”

Yakomeje kandi avuga ko ikindi kintu yahuye na cyo cyamugoye ni abantu batari abizerwa nk’ubuyobozi bw’amakipe aho butubahiriza ibyo bumvikanye mu masezerano, yagerageza no guhamagara ababaza ugasanga ahindutse umukinnyi ufite ikinyabupfura gike kuko yishyuza ibyo yakoreye.

Inkuru ye muri ruhago y’u Rwanda itangira 2009 ubwo yajyaga mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, 2012 yaje kujya mu Isonga ayivamo 2014 ubwo yasubiraga muri APR FC yamureze ariko bwo ajya mu ikipe nkuru.

Yayikiniye kugeza 2016 (muri iyo myaka 2 batwaranye ibikombe 2 bya shampiyona 2014-15 na 2015-16).

Yahise ajya mu ikipe ya Bugesera FC yakiniye umwaka umwe agahita yerekeza muri Police FC yakiniye na yo umwaka 1 ahita ajya mu ikipe ya Mukura VS, hari hamaze kuba 2018 yayikiniye imyaka 2 ahita ajya muri Gasogi United na yo ayikinira umwaka umwe.

Mu Kwakira 2021 yerekeje muri Botswana mu ikipe ya Township Rollers atatinze aho muri Gicurasi 2022 bahise batandukana aza mu Rwanda akinira Kiyovu Sports umwaka umwe, mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 yasinyiye Musanze FC ariko baza gutandukana kuko yahise abona Visa ya Canada.

Yahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 17 mu 2012, akomereza mu batarengeje imyaka 20, U23 n’Ikipe y’Igihugu Nkuru guhera mu 2014.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268